Zaburi 23 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, 2 Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw'amazi adasuma. 3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye. 4 Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza. 5 Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara. 6 Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda