Zaburi 22 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y'amagambo yo kuniha kwanjye? 3 Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, Ntakira na nijoro simpore. 4 Ariko uri uwera, Intebe yawe igoswe n'ishimwe ry'Abisirayeli. 5 Ba sogokuruza barakwiringiraga, Barakwiringiraga nawe ukabakiza. 6 Baragutakiraga bagakizwa, Barakwiringiraga ntibakorwe n'isoni. 7 Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose. 8 Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, Barampema bakanzunguriza imitwe bati 9 “Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo kuko amwishimira.” 10 Ariko ni wowe wamvukishije, Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama. 11 Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye, Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama. 12 Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi, Kandi ari nta mutabazi. 13 Amapfizi menshi arangose, Amapfizi y'i Bashani y'amanyambaraga aranzengutse. 14 Baranyasamiye n'akanwa kabo, Nk'intare itanyagura yivuga. 15 Nsutswe nk'amazi, Amagufwa yanjye yose arakutse. Umutima wanjye umeze nk'ibimamara, Uyagiye mu mara yanjye. 16 Intege zanjye zumye nk'urujyo, Ururimi rwanjye rufatanye n'uruhekenyero. Kandi unshyize mu mukungugu w'urupfu, 17 Kuko imbwa zingose, Umutwe w'abanyabyaha untaye hagati, Bantoboye ibiganza n'ibirenge. 18 Mbasha kubara amagufwa yanjye yose, Bandeba bankanuriye amaso. 19 Bagabana imyenda yanjye, Bafindira umwambaro wanjye. 20 Ariko Uwiteka ntumbe kure, Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare. 21 Kiza ubugingo bwanjye inkota, Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw'imbwa. 22 Nkiza akanwa k'intare, Waranshubije unkura mu mahembe y'imbogo. 23 Nzabwira bene Data izina ryawe, Nzagushimira hagati y'iteraniro. 24 Abubaha Uwiteka mumushime, Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze, Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye, 25 Kuko atasuzuguye umubabaro w'ubabazwa, Habe no kuwuzinukwa, Kandi ntamuhishe mu maso he, Ahubwo yaramutakiye aramwumvira. 26 Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka, Ngushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y'abakubaha. 27 Abanyamubabaro bazarya bahage, Abashaka Uwiteka bazamushima, Imitima yanyu irame iteka ryose. 28 Abo ku mpera yose y'isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe. 29 Kuko ubwami ari ubw'Uwiteka, Kandi ari we mutegetsi w'amahanga. 30 Abakomeye bo mu isi bose bazarya baramye, Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye, Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa. 31 Abuzukuruza bazamukorera, Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby'Umwami Imana. 32 Bazaza babwire abantu bazavuka, Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda