Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 21 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka umwami azishimira imbaraga zawe, Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane!

3 Wamuhaye icyo umutima we ushaka, Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye. Sela.

4 Kuko umusanganije imigisha y'ibyiza, Wamwambitse ikamba ry'izahabu nziza.

5 Yagusabye ubugingo urabumuha, Umuha kurama iteka ryose.

6 Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw'agakiza kawe, Icyubahiro no gukomera ubimushyizeho.

7 Umugize icyitegererezo cy'ihirwe iteka ryose, Umwishimishije ibyishimo mu maso yawe.

8 Kuko umwami yiringira Uwiteka, Ku bw'imbabazi z'Usumba byose ntazanyeganyezwa.

9 Ukuboko kwawe kuzashyikira ababisha bawe bose, Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzashyikira abakwanga bose.

10 Uzabahindura nk'ikōme ryaka mu gihe cy'umujinya wawe, Uwiteka azabamirisha umujinya we, Umuriro uzarabya.

11 Nawe uzatsemba imbuto zabo mu isi, Urubyaro rwabo uzarutsemba mu bana b'abantu.

12 Kuko bagambiriye kukugirira nabi, Bagiye inama batabasha gusohoza.

13 Uzatuma baguha ibitugu, Uzatamika imyambi mu ruge rw'umuheto wawe mu maso yabo.

14 Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe, Uko ni ko tuzaririmba dushima ubutware bwawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan