Zaburi 20 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka akumvire ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago, Izina ry'Imana ya Yakobo rigushyire hejuru. 3 Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h'urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni. 4 Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje. Sela. 5 Iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose. 6 Tuzaririmbishwa impundu n'agakiza kawe, Kandi ku bw'izina ry'Imana yacu tuzerekana amabendera yacu, Uwiteka asohoze ibyo usaba byose. 7 None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize, Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera, Azamushubirisha imbaraga zikiza z'ukuboko kwe kw'iburyo. 8 Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry'Uwiteka Imana yacu. 9 Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema. 10 Uwiteka kiza umwami, Kandi udusubize uko tukwambaje. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda