Zaburi 19 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Ijuru rivuga icyubahiro cy'Imana, Isanzure ryerekana imirimo y'intoki zayo. 3 Amanywa abwira andi manywa ibyayo, Ijoro ribimenyesha irindi joro. 4 Nta magambo cyangwa ururimi biriho, Nta wumva ijwi ryabyo. 5 Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose, Amagambo yabyo yageze ku mpera y'isi. Muri ibyo yabambiye izuba ihema, 6 Rimeze nk'umukwe usohoka mu nzu ye, Ryishima nk'umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo. 7 Riva ku mpera y'ijuru, Rikagera ku yindi mpera yaryo, Nta kintu gihishwa icyokere cyaryo. 8 Amategeko y'Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, 9 Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso. 10 Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose, Amateka y'Uwiteka ni ay'ukuri, Ni ayo gukiranuka rwose. 11 Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, Naho yaba izahabu nziza nyinshi, Biryoherera kuruta ubuki n'umushongi w'ibinyagu utonyanga. 12 Kandi ni byo bihana umugaragu wawe, Kubyitondera harimo ingororano ikomeye. 13 Ni nde ubasha kwitegereza kujijwa kwe? Ntumbareho ibyaha byanyihishe, 14 Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by'ibyitumano, Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose, Urubanza rw'igicumuro gikomeye ntiruzantsinda. 15 Amagambo yo mu kanwa kanjye, N'ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda