Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 18 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y'iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y'abanzi be n'aya Sawuli ati

2 Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.

3 Uwiteka ni igitare cyanjye n'igihome cyanjye kinkingira n'umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n'urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, Ni we ngabo inkingira n'ihembe ry'agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire.

4 Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa, Ni bwo nzakizwa abanzi banjye.

5 Ingoyi z'urupfu zarangose, Imyuzure yo kurimbuka yanteye ubwoba.

6 Ingoyi z'ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by'urupfu byantanze imbere.

7 Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.

8 Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, Imfatiro z'imisozi na zo ziranyeganyega, Zitigiswa n'uburakari bwayo.

9 Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika, Havamo n'amakara yaka.

10 Imanura ijuru iramanuka, Umwijima w'icuraburindi wari munsi y'ibirenge byayo.

11 Iguruka ihetswe na kerubi, Igurukishwa vuba n'amababa y'umuyaga.

12 Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose, Umwijima w'ibiremeshwa amazi, Ibicu bikomeye byo mu ijuru.

13 Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda, Hakagwa urubura n'amakara yaka.

14 Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye, Hagwa urubura n'amakara yaka.

15 Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye, Ni yo mirabyo myinshi arabirukana.

16 Maze ubutaka bwo hasi y'amazi buraboneka, Imfatiro z'isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana kwawe Uwiteka, Ku bw'inkubi y'umwuka uva mu mazuru yawe.

17 Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y'isanzure.

18 Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, N'abanyangaga kuko bandushaga amaboko.

19 Bari bantanze imbere ku munsi w'amakuba yanjye, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.

20 Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga.

21 Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Nk'uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.

22 Kuko nitondeye inzira z'Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye.

23 Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.

24 Kandi nabanaga na yo ntungana, Nirinze gukiranirwa kwanjye.

25 Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Ibikwiriye kutandura kw'amaboko yanjye mu maso ye.

26 Ku munyambabazi uziyerekana nk'umunyambabazi, Ku utunganye uziyerekana nk'utunganye.

27 Ku utanduye uziyerekana nk'utanduye, Ku kigoryi uziyerekana nk'ugoramye.

28 Kuko uzakiza abacishijwe bugufi, Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi.

29 Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye, Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye.

30 Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w'ababisha, Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z'igihome.

31 Inzira y'Imana itungana rwose, Ijambo ry'Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.

32 Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde Gitare kitari Imana yacu?

33 Ni yo Mana inkenyeje imbaraga, Igatunganya inzira yanjye.

34 Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk'iby'imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye.

35 Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w'umuringa.

36 Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe, Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira, Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.

37 Intambwe zanjye wazaguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

38 Nirukanye ababisha banjye mbageraho, Sinagaruka batarimbutse.

39 Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka, Kandi baguye munsi y'ibirenge byanjye.

40 Kuko wankenyereje imbaraga kurwana, Abampagurukiye bakantera warabangomoreye.

41 Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga.

42 Baratakambye ntihagira ubakiza, Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza,

43 Maze mbasya nk'umukungugu utumurwa n'umuyaga, Mbaribata nk'ibyondo byo mu nzira.

44 Wankijije imirwano y'abantu, Wangize umutware w'amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye.

45 Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka, Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya.

46 Abanyamahanga babaye imihonge, Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.

47 Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe, Imana y'agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

48 Ni yo Mana impōrera, Ikangomorera amahanga nkayatwara.

49 Inkiza ababisha banjye, Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukira, Unkiza umunyarugomo.

50 Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga, Ndirimba ishimwe ry'izina ryawe.

51 Aha umwami yimitse agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yasize, Ni Dawidi n'urubyaro rwe iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan