Zaburi 17 - Bibiliya Yera1 Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, umva iby'ukuri byanjye, Tyariza ugutwi gutaka kwanjye, Tegera ugutwi gusenga kwanjye, Kudaturuka mu minwa iryarya. 2 Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe, Amaso yawe arebe ibitunganye. 3 Wagerageje umutima wanjye, wangendereye nijoro. Warantase ntiwambonana umugambi mubi, Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye. 4 Ku by'imirimo y'abantu, kwitondera ijambo ry'iminwa yawe, Ni ko kumpa kwirinda inzira z'abanyarugomo. 5 Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, Ibirenge byanjye ntibinyerera. 6 Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize, Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga. 7 Erekana imbabazi zawe zitangaza, Wowe ukiza abakwiringira, Ababahagurukira ubakirishe ukuboko kwawe kw'iburyo. 8 Undinde nk'imboni y'ijisho, Umpishe mu gicucu cy'amababa yawe. 9 Umpishe abanyabyaha banyaga, Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose. 10 Bakinze imitima yabo, Akanwa kabo bakavugisha iby'ubwibone. 11 None bagose intambwe zacu, Baduhangiye amaso kudutsinda hasi. 12 Ahwanye n'intare ifite ipfa ry'icyo yafata, Nk'umugunzu w'intare wubikirira mu bico. 13 Uwiteka haguruka, Umuhagarare imbere umutsinde hasi. Ukize umutima wanjye umunyabyaha, uwukirishe inkota yawe. 14 Uwiteka uwukize abantu, uwukirishe ukuboko kwawe. Ni bo bantu b'isi, Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo. Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe, Bahāge abana b'abahungu, Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo. 15 Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka, Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda