Zaburi 16 - Bibiliya Yera1 Mikitamu ya Dawidi. Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho. 2 Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye, Nta mugisha mfite utari wowe.” 3 Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine. 4 Ibyago n'amakuba by'abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira, Amaturo yazo y'amaraso sinzayatamba, Kandi amazina yazo sinzayarahira. 5 Uwiteka ni wowe mugabane w'umwandu wanjye n'uw'igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye. 6 Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza, Ni koko mfite umwandu mwiza. 7 Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye, Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro. 8 Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. 9 Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n'umubiri wanjye uzagira amahoro. 10 Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. 11 Uzamenyesha inzira y'ubugingo, Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, Mu kuboko kwawe kw'iburyo hari ibinezeza iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda