Zaburi 15 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? 2 Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we. 3 Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we. 4 Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. 5 Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda