Zaburi 149 - Bibiliya Yera1 Haleluya. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry'abakunzi be. 2 Ubwoko bw'Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, Abana b'i Siyoni bishimire Umwami wabo. 3 Bashimishe izina rye imbyino, Bamuririmbishirize ishimwe, Batambira ishako, batengerera inanga. 4 Kuko Uwiteka anezererwa abantu be, Azarimbishisha abanyamubabaro agakiza. 5 Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye, Baririmbishwe n'ibyishimo, Baririmbire ku mariri yabo. 6 Ishimwe ryo gusingiza Imana ribe mu mihogo yabo, N'inkota ibe mu ntoki zabo, 7 yo guhōrēsha amahanga, No guhanisha amoko ibihano 8 Bakabohesha abami bayo iminyururu, N'abanyacyubahiro bayo imihama, 9 Kugira ngo babasohozeho iteka ryanditswe, Icyo ni icyubahiro cy'abakunzi be bose. Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda