Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 148 - Bibiliya Yera

1 Haleluya. Nimushimire Uwiteka mu ijuru, Nimumushire ahantu ho mu ijuru.

2 Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime, Mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime.

3 Mwa zuba n'ukwezi mwe, nimumushime, Mwa nyenyeri z'umucyo mwe, nimumushime.

4 Wa juru risumba amajuru we, mushime, Nawe mazi yo hejuru y'ijuru.

5 Bishimire izina ry'Uwiteka, Kuko ari we wategetse bikaremwa.

6 Kandi yabikomereje guhama iteka ryose, Yategetse itegeko ridakuka.

7 Nimushimire Uwiteka mu isi, Mwa bifi mwe n'imuhengeri hose.

8 Nawe muriro n'urubura na shelegi n'igihu, Nawe muyaga w'ishuheri, usohoza ijambo rye.

9 Namwe misozi miremire n'udusozi twose, Namwe biti byera imbuto ziribwa n'imyerezi yose.

10 Namwe nyamaswa n'amatungo yose, Namwe bikururuka n'inyoni zifite amababa.

11 Namwe bami bo mu isi n'amahanga yose, Namwe abakomeye n'abacamanza bo mu isi mwese.

12 Namwe basore n'inkumi, Namwe basaza n'abana.

13 Bishimire izina ry'Uwiteka, Kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru, Icyubahiro cye kiri hejuru y'isi n'ijuru.

14 Kandi yashyiriye hejuru ubwoko bwe ihembe, Ni byo ashimirwa n'abakunzi be bose, Ari bo bana ba Isirayeli, Ubwoko bumuri bugufi. Haleluya.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan