Zaburi 147 - Bibiliya Yera1 Haleluya, Kuko ari byiza kuririmbira Imana yacu ishimwe, Ni ukw'igikundiro kandi gushima kurakwiriye. 2 Uwiteka yongera kūbaka Yerusalemu, Ateranya abimuwe bo mu Bisirayeli. 3 Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z'imibabaro yabo. 4 Abara inyenyeri, Azita amazina zose. 5 Umwami wacu arakomeye, Ni umunyambaraga nyinshi, Ubwenge bwe ntibugira akagero. 6 Uwiteka aramira abanyamubabaro, Acisha abanyabyaha bugufi akabageza hasi. 7 Muririmbire Uwiteka mumushimire ibyo yakoze, Muririmbirire ku nanga Imana yacu ishimwe. 8 Itwikirize ijuru ibicu, Itunganiriza ubutaka imvura, Imeza ubwatsi ku misozi. 9 Igaburira amatungo ibyokurya byayo, N'ibyana by'ibikona bitaka. 10 Imbaraga z'ifarashi si zo Imana yishimira, Amaguru y'umuntu si yo inezererwa. 11 Uwiteka anezererwa abamwubaha, Anezererwa abategereza imbabazi ze. 12 Yerusalemu, shima Uwiteka, Siyoni, shima Imana yawe. 13 Kuko yakomeje ibihindizo by'amarembo yawe, Yahaye umugisha abana bawe bo muri wowe. 14 Agira igihugu cyawe kuba icy'amahoro, Aguhaza amasaka ahunze. 15 Yohereza itegeko rye mu isi, Ijambo rye ryiruka vuba cyane. 16 Atanga shelegi nk'ubwoya bw'intama, Asandaza ikime cy'imbeho nk'ivu. 17 Ajugunya urubura rwe nk'ubuvungukira, Ni nde ubasha kurwanya imbeho ze? 18 Yohereza ijambo rye akabiyagisha, Ahuhisha umuyaga we amazi agatemba. 19 Amenyesha Abayakobo ijambo rye, Amenyesha Abisirayeli amategeko yandikishije n'amateka ye. 20 Nta rindi shyanga yagiriye atya, Amateka ye ntibayamenye. Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda