Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 146 - Bibiliya Yera

1 Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka.

2 Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.

3 Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w'umuntu wese, Utabonerwamo agakiza.

4 Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira.

5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira Uwiteka Imana ye.

6 Ni we waremye ijuru n'isi, N'inyanja n'ibibirimo byose, Akomeza umurava iteka ryose.

7 Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, Agaburira abashonji ibyokurya, Uwiteka ni we ubohora imbohe.

8 Uwiteka ni we uhumura impumyi, Uwiteka ni we wemesha abahetamye, Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi.

9 Uwiteka ni we urinda abasuhuke, Aramira impfubyi n'umupfakazi, Ariko inzira y'abanyabyaha arayigoreka.

10 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose, Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose. Haleluya.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan