Zaburi 146 - Bibiliya Yera1 Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka. 2 Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo. 3 Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w'umuntu wese, Utabonerwamo agakiza. 4 Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira. 5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira Uwiteka Imana ye. 6 Ni we waremye ijuru n'isi, N'inyanja n'ibibirimo byose, Akomeza umurava iteka ryose. 7 Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, Agaburira abashonji ibyokurya, Uwiteka ni we ubohora imbohe. 8 Uwiteka ni we uhumura impumyi, Uwiteka ni we wemesha abahetamye, Uwiteka ni we ukunda abakiranutsi. 9 Uwiteka ni we urinda abasuhuke, Aramira impfubyi n'umupfakazi, Ariko inzira y'abanyabyaha arayigoreka. 10 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose, Imana yawe, Siyoni izayihoraho ibihe byose. Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda