Zaburi 145 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi y'ishimwe ni iya Dawidi. Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. 2 Nzajya nguhimbaza uko bukeye, Nzashima izina ryawe iteka ryose. 3 Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, Gukomera kwe ntikurondoreka. 4 Ab'igihe bazashimira ab'ikindi gihe imirimo yawe, Bababwire iby'imbaraga wakoze. 5 Nzavuga ubwiza bw'icyubahiro cyo gukomera kwawe, N'imirimo itangaza wakoze. 6 Abantu bazavuga imbaraga z'imirimo yawe iteye ubwoba, Nanjye nzavuga gukomera kwawe. 7 Bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi, Baririmbe gukiranuka kwawe. 8 Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe, Atinda kurakara afite kugira neza kwinshi. 9 Uwiteka agirira neza bose, Imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose. 10 Uwiteka, ibyo waremye byose bizagushima, Abakunzi bawe bazaguhimbaza. 11 Bazavuga icyubahiro cy'ubwami bwawe, Bamamaze imbaraga zawe, 12 Kugira ngo bamenyeshe abantu iby'imbaraga yakoze, N'icyubahiro cy'ubwiza cy'ubwami bwe. 13 Ubwami bwawe ni ubw'iteka ryose, Ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose. 14 Uwiteka aramira abagwa bose, Yemesha abahetamye bose. 15 Amaso y'ibintu byose aragutegereza, Nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo. 16 Upfumbatura igipfunsi cyawe, Ugahaza kwifuza kw'ibibaho byose. 17 Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose, Ni umunyarukundo mu mirimo ye yose. 18 Uwiteka aba hafi y'abamutakira bose, Abamutakira mu by'ukuri bose. 19 Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, Kandi azumva gutaka kwabo abakize. 20 Uwiteka arinda abamukunda bose, Ariko abanyabyaha bose azabarimbura. 21 Akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry'Uwiteka, Abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda