Zaburi 144 - Bibiliya Yera1 Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe, Wigishe amaboko yanjye kurasana, N'intoki zanjye kurwana. 2 Ni we mboneramo imbabazi, Kandi ni igihome kinkingira. Ni igihome kirekire kinkingira n'umukiza wanjye, Ni ingabo inkingira n'uwo niringira, Ni we ungomōrera ubwoko bwanjye ngo mbutegeke. 3 Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya? Cyangwa umwana w'umuntu ko umwitaho? 4 Umuntu ameze nk'umwuka gusa, Iminsi ye imeze nk'igicucu gishira. 5 Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke, Ukore ku misozi iracumba. 6 Urabye imirabyo ubatatanye, Urase imyambi ubirukane. 7 Urambure ukuboko kwawe uri mu ijuru, Undohōre unkure mu mazi y'isanzure, Unkize amaboko y'abanyamahanga. 8 Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, N'ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma. 9 Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya, Ndakuririmbira ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi. 10 Ni we uha abami agakiza, Ukiza Dawidi umugaragu we inkota yica. 11 Nyarura unkure mu maboko y'abanyamahanga, Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro, Ukuboko kwabo kw'iburyo ni ukuboko kw'ibinyoma. 12 Kugira ngo abahungu bacu babe nk'ibiti byikuririza, Bakiri abasore. N'abakobwa bacu bamere nk'amabuye akomeza impfuruka, Abajwe nk'uko babaza amabuye arimbisha inyumba. 13 Ngo ibigega byacu byuzure, Birimo imyaka y'imbuto zose, Intama zacu zibyarire ibihumbi n'inzovu mu rwuri rwacu. 14 Ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye, Ngo he kugira abatwaranira mu byuho, Cyangwa abasohoka kurwana. Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo. 15 Hahirwa ubwoko bumera butyo, Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda