Zaburi 143 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi kwinginga kwanjye, Unsubize ku bw'umurava wawe no gukiranuka kwawe. 2 Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza, Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe. 3 Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye, Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi, Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera. 4 Ni cyo gitumye umwuka wanjye ugwira isari muri jye, Umutima wanjye ukūmirirwa muri jye. 5 Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w'intoki zawe. 6 Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk'iy'igihugu kiruhijwe n'amapfa. Sela. 7 Uwiteka, tebuka unsubize, Umutima wanjye urashira. Ntumpishe mu maso hawe, Kugira ngo ne guhinduka nk'abamanuka bajya muri rwa rwobo. 8 Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima. 9 Uwiteka, nkiza abanzi banjye, Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe. 10 Unyigishe gukora ibyo ushaka, Kuko ari wowe Mana yanjye, Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy'ikibaya. 11 Uwiteka, unzure ku bw'izina ryawe, Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe. 12 Kandi urimbure abanzi banjye ku bw'imbabazi zawe, Utsembe abahata umutima wanjye, Kuko ndi umugaragu wawe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda