Zaburi 141 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakiye, tebuka uze aho ndi, Utegere ugutwi ijwi ryanjye ningutakira. 2 Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk'umubavu, No kumanika amaboko yanjye kube nk'igitambo cya nimugoroba. 3 Uwiteka, shyira umurinzi imbere y'akanwa kanjye, Rinda umuryango w'iminwa yanjye. 4 Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose, Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi, Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi. 5 Umukiranutsi ankubite biraba kungirira neza, Ampane biraba nk'amavuta asīga ku mutwe wanjye. Umutwe wanjye we kubyanga, Ariko gusenga kwanjye gukomeze kurwanya ibyaha bya ba bandi. 6 Ubwo abacamanza babo bazatembagazwa mu manga, Abantu bazumvira amagambo yanjye kuko aryoshye. 7 Nk'uko umuntu ahinga agaca impavu, Ni ko amagufwa yacu asandariye ku munwa w'ikuzimu. 8 Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso, Ni wowe niringira ntusuke ubugingo bwanjye. 9 Undinde umutego banteze, N'ibico by'inkozi z'ibibi. 10 Abanyabyaha abe ari bo bafatwa n'ibigoyi byabo, Ariko jyeweho mbitambuke. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda