Zaburi 139 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya, 2 Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. 3 Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire, Uzi inzira zanjye zose. 4 Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. 5 Ungose inyuma n'imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe. 6 Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho. 7 Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he? 8 Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo, Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo. 9 Nakwenda amababa y'umuseke, Ngatura ku mpera y'inyanja, 10 Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera, Ukuboko kwawe kw'iburyo kwahamfatira. 11 Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre, Umucyo ungose uhinduke ijoro”, 12 N'umwijima ntugira icyo uguhisha, Ahubwo ijoro riva nk'amanywa, Umwijima n'umucyo kuri wowe ni kimwe. 13 Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. 14 Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza. 15 Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y'isi. 16 Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n'umwe. 17 Mana, erega ibyo utekereza ni iby'igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! 18 Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, Iyo nkangutse turacyari kumwe. 19 Mana, icyampa ukica abanyabyaha, Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi. 20 Bakuvuga nabi, Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe. 21 Uwiteka, sinanga abakwanga? Sininuba abaguhagurukira? 22 Mbanga urwango rwuzuye, Mbagira abanzi banjye. 23 Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. 24 Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y'iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda