Zaburi 138 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Ndagushimisha umutima wose, Imbere y'ibigirwamana ndakuririmbira ishimwe. 2 Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera, Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n'umurava wawe, Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza, Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije. 3 Umunsi nagutakiyeho waransubije, Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga. 4 Uwiteka, abami bo mu isi bose bazagushima, Kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe. 5 Ni koko bazaririmba inzira z'Uwiteka, Kuko icyubahiro cy'Uwiteka ari cyinshi. 6 Kuko nubwo Uwiteka akomeye, Yita ku bicisha bugufi n'aboroheje, Ariko abibone abamenyera kure. 7 Nubwo ngendera hagati y'amakuba n'ibyago uzanzura, Uzaramburira ukuboko kwawe kurwanya umujinya w'abanzi banjye, Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzankiza. 8 Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose, Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose, Ntureke imirimo y'intoki zawe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda