Zaburi 137 - Bibiliya Yera1 Twicaraga ku migezi y'i Babuloni, Tukarira twibutse i Siyoni. 2 Ku biti bimera iruhande rw'amazi yo hagati y'i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu. 3 Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati “Nimuturirimbire ku ndirimbo z'i Siyoni.” 4 Twaririmbira dute indirimbo y'Uwiteka mu mahanga? 5 Yerusalemu, ninkwibagirwa, Ukuboko kwanjye kw'iburyo kwibagirwe gukora. 6 Ururimi rwanjye rufatane n'urusenge rw'akanwa kanjye, Nintakwibuka, Nintakunda i Yerusalemu, Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi. 7 Uwiteka, ibukira abana ba Edomu, Wa munsi w'i Yerusalemu. Ni bo bavuze bati “Nimuhasenye, Nimuhasenyane n'imfatiro zaho.” 8 Wa mukobwa w'i Babuloni we, utazabura kurimburwa, Hazahirwa uzakwitura ibihwanye n'ibyo watugiriye. 9 Hazahirwa uzafata abana bawe bato, Akabahonda ku rutare. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda