Zaburi 136 - Bibiliya Yera1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 2 Nimushime Imana nyamana, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 3 Nimushime Umwami w'abami, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 4 Nimushime Ikora ibitangaza yonyine, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 5 Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 6 Nimushime iyasanzuye isi hejuru y'amazi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 7 Nimushime iyaremye ibiva bikomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 8 Yaremye izuba gutwara ku manywa, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 9 Yaremye ukwezi n'inyenyeri gutwara nijoro, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 10 Nimushime iyakubitiye Abanyegiputa abana b'imfura babo ikabica, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 11 Igakura Abisirayeli hagati yabo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 12 Ibakujeyo intoki z'imbaraga n'ukuboko kurambutse, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 13 Nimushime iyatandukanije Inyanja Itukura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 14 Igacisha Abisirayeli hagati yayo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 15 Ariko igakunkumurira Farawo n'ingabo ze mu Nyanja Itukura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 16 Nimushime iyashorereye ubwoko bwayo mu butayu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 17 Nimushime iyakubise abami bakomeye, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 18 Ikica abami b'amapfura, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 19 Yica Sihoni umwami w'Abamori, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 20 Yica na Ogi umwami w'i Bashani, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 21 Itanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 22 Umwandu w'Abisirayeli abagaragu bayo, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 23 Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 24 Idukiza abanzi bacu, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 25 Igaburira ibifite imibiri byose, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. 26 Nimushime Imana yo mu ijuru, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda