Zaburi 135 - Bibiliya Yera1 Haleluya. Nimumushime, mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, 2 Bahagarara mu nzu y'Uwiteka, Mu bikari by'inzu y'Imana yacu. 3 Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza, Muririmbire izina rye ishimwe, Kuko ari iry'igikundiro. 4 Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo, Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye. 5 Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye, Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose. 6 Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi, Mu nyanja n'imuhengeri hose. 7 Acumbisha ibihu bikava ku mpera y'isi, Aremera imvura imirabyo, Asohora umuyaga mu bubiko bwe. 8 Ni we wakubise abana b'imfura bo muri Egiputa arabīca, Ab'abantu n'ab'amatungo. 9 Yohereje ibimenyetso n'ibitangaza hagati yawe Egiputa, Kuri Farawo no ku bagaragu be bose. 10 Ni we wakubise amahanga menshi, Yica abami bakomeye: 11 Sihoni umwami w'Abamori, Na Ogi umwami w'i Bashani, N'abami b'ibihugu by'i Kanāni bose, 12 Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu, Umwandu w'Abisirayeli ubwoko bwe. 13 Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose, Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose. 14 Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe, Kandi azahindurira abagaragu be umutima. 15 Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n'izahabu, Umurimo w'intoki z'abantu. 16 Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora, 17 Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo. 18 Ababirema bazahwana na byo, N'ubyiringira wese. 19 Wa nzu y'Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka, Wa nzu y'aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka. 20 Wa nzu y'aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka, Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka. 21 Bahimbarize i Siyoni Uwiteka, Utuye i Yerusalemu. Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda