Zaburi 133 - Bibiliya Yera1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Dorere, erega ni byiza n'iby'igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje! 2 Bimeze nk'amavuta y'igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, Agatembera mu bwanwa, Mu bwanwa bwa Aroni, Agatembera ku misozo y'imyenda ye. 3 Kandi bimeze nk'ikime cyo kuri Herumoni, Kimanukira ku misozi y'i Siyoni, Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, Ari wo bugingo bw'iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda