Zaburi 132 - Bibiliya Yera1 Indirimbo y'Amazamuka. Uwiteka, ibukira Dawidi imibabaro ye yose, 2 Yuko yarahiye Uwiteka indahiro, Yahize Intwari ya Yakobo umuhigo, 3 Ati “Ni ukuri sinzinjira munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye, Sinzurira urutara rwanjye. 4 Sinzaha amaso yanjye ibitotsi, N'ibihene byanjye sinzabiha gusinzira, 5 Ntarabonera Uwiteka ahantu, Ntarabonera Intwari ya Yakobo ubuturo.” 6 Dore twumviye Efurata bakivuga, Twakibonye mu kigarama cy'i Yāri. 7 “Twinjire mu buturo bwayo, Dusengere imbere y'intebe y'ibirenge byayo.” 8 Uwiteka, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe, Wowe ubwawe n'isanduku y'imbaraga zawe. 9 Abatambyi bawe bambare gukiranuka, Abakunzi bawe bavuze impundu. 10 Ku bwa Dawidi umugaragu wawe, Ntuhēze uwo wasīze. 11 Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y'ukuri, Ntazīvuguruza ati “Nzashyira uwo mu mbuto z'umubiri wawe ku ntebe yawe y'ubwami. 12 Abana bawe nibitondera isezerano ryanjye, N'ibyo nzahamya nkabigisha, N'abana babo bazicara ku ntebe yawe y'ubwami iteka ryose.” 13 Kuko Uwiteka yatoranije Siyoni, Yahashakiye kuba ubuturo bwe. 14 Ati “Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose, Aha ni ho nzaba kuko nahashatse. 15 Nzaha ibyokurya byaho umugisha mwinshi, Nzahaza abakene baho umutsima. 16 Kandi abatambyi baho nzabambika agakiza, Abakunzi banjye baho bazavuza impundu cyane. 17 Ni ho nzamereza Dawidi ihembe, Uwo nasīze namwiteguriye itabaza. 18 Abanzi be nzabambika isoni. Ariko kuri we ikamba rizarabagirana.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda