Zaburi 131 - Bibiliya Yera1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona, Kandi amaso yanjye ntagamika, Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye, Cyangwa ibitangaza byananira. 2 Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, Nk'uko umwana w'incuke yigwandika kuri nyina, Umutima wanjye wigwandika muri jye nk'umwana w'incuke. 3 Wa bwoko bw'Abisirayeli we, Ujye wiringira Uwiteka, Uhereye none ukageza iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda