Zaburi 13 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose? Uzageza he kunyima amaso? 3 Nzageza he kwigira inama, Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye? Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye? 4 Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize, Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by'urupfu. 5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”, Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye. 6 Ariko niringiye imbabazi zawe, Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe. Ndaririmbira Uwiteka, Kuko yangiriye neza. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda