Zaburi 129 - Bibiliya Yera1 Indirimbo y'Amazamuka. Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye, Abe ari ko ubwoko bw'Abisirayeli buvuga none. 2 Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye, Ariko ntibanesheje. 3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye, Bahaciye impavu ndende. 4 Uwiteka ni umukiranutsi, Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho. 5 Abanga i Siyoni bose, Bakorwe n'isoni basubizwe inyuma. 6 Babe nk'ubwatsi n'imyaka bimeze ku mapfundo y'amazu, Byuma bitarakura. 7 Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye, Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye. 8 Abahisi ntibavuge bati “Umugisha w'Uwiteka ube kuri mwe, Tubasabiye umugisha mu izina ry'Uwiteka.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda