Zaburi 127 - Bibiliya Yera1 Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa. 2 Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w'umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. 3 Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga. 4 Nk'uko imyambi yo mu ntoki z'intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. 5 Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n'isoni, Uko bazavuganira n'abanzi babo mu marembo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda