Zaburi 126 - Bibiliya Yera1 Indirimbo y'Amazamuka. Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b'i Siyoni, Twari tumeze nk'abarota. 2 Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, N'indimi zacu zari zuzuye indirimbo. Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati “Uwiteka yabakoreye ibikomeye.” 3 Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye. 4 Uwiteka, abajyanywe ho iminyago utugarure, Tumere nk'imigezi y'i Negebu. 5 Ababiba barira, Bazasarura bishima. 6 Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, Azagaruka yishima azanye imiba ye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda