Zaburi 124 - Bibiliya Yera1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, Abe ari ko Abisirayeli bavuga none. 2 Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, Ubwo abantu baduhagurukiraga, 3 Baba baratumize bunguri tukiri bazima, Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe. 4 Amazi aba yaraturengeye rwose, Isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu, 5 Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu. 6 Uwiteka ahimbazwe, Utadutanze kuba nk'umuhīgo w'amenyo yabo. 7 Ubugingo bwacu bukize nk'uko inyoni iva mu kigoyi cy'abagoyi, Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira. 8 Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry'Uwiteka, Waremye ijuru n'isi. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda