Zaburi 122 - Bibiliya Yera1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Narishimye ubwo bambwiraga bati “Tujye mu nzu y'Uwiteka.” 2 Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe. 3 Yerusalemu, Wubatswe nk'umudugudu ufatanijwe hamwe. 4 Aho imiryango izamuka ijya, Ari yo miryango y'Uwiteka, Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli, Kandi bashime izina ry'Uwiteka. 5 Kuko ari ho batereka intebe z'imanza, Intebe z'inzu ya Dawidi. 6 Nimusabire i Yerusalemu amahoro, “Abagukunda bagubwe neza. 7 Amahoro abe imbere y'inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.” 8 Ku bwa bene data na bagenzi banjye, None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.” 9 Ku bw'inzu y'Uwiteka Imana yacu, Nzajya ngushakira ibyiza. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda