Zaburi 121 - Bibiliya Yera1 Indirimbo y'Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he? 2 Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n'isi. 3 Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira. 4 Dore ūrinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira. 5 Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. 6 Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi nijoro. 7 Uwiteka azakurinda ikibi cyose, Ni we uzarinda ubugingo bwawe. 8 Uwiteka azakurinda amajya n'amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda