Zaburi 12 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu. 3 Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n'imitima ibiri. 4 Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N'ururimi rwirarira, 5 Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?” 6 “Ku bwo kunyagwa k'umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k'umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.” 7 Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, Ivugutiwe karindwi. 8 Uwiteka uzabarinda, Uzabakiza ab'iki gihe iteka ryose. 9 Abanyabyaha bagenda hose impande zose, Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda