Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 12 - Bibiliya Yera

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu.

3 Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n'imitima ibiri.

4 Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N'ururimi rwirarira,

5 Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”

6 “Ku bwo kunyagwa k'umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k'umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”

7 Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, Ivugutiwe karindwi.

8 Uwiteka uzabarinda, Uzabakiza ab'iki gihe iteka ryose.

9 Abanyabyaha bagenda hose impande zose, Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan