Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 119 - Bibiliya Yera


ALEFU

1 Hahirwa abagenda batunganye, Bakagendera mu mategeko y'Uwiteka.

2 Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose.

3 Ni koko nta cy'ubugoryi bakora, Bagendera mu nzira ze.

4 Wategekeye amategeko wigishije, Kugira ngo bayitondere n'umwete.

5 Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije.

6 Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n'isoni.

7 Nzagushimisha umutima utunganye, Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka.

8 Nzajya nitondera amategeko wandikishije, Ntundeke rwose.


BETI

9 Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka.

10 Nagushakishije umutima wose, Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.

11 Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.

12 Uwiteka, uri uwo guhimbazwa, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.

13 Iminwa yanjye yatekerereje abantu, Amateka y'akanwa kawe yose.

14 Njya nishimira inzira y'ibyo wahamije, Ngo nyihwanye n'ubutunzi bwose.

15 Nzibwira amategeko wigishije, Kandi nzita ku nzira zawe.

16 Nzishimira amategeko wandikishije, Sinzibagirwa ijambo ryawe.


GIMELU

17 Ugirire neza umugaragu wawe, Kugira ngo mbeho nitondere ijambo ryawe.

18 Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.

19 Ndi umusuhuke mu isi, Ntumpishe ibyo wategetse.

20 Umutima wanjye ushenguwe no kwifuza, Ujya wifuza amateka yawe ibihe byose.

21 Uhana abībone ari bo bivume, Byiyobagiza ibyo wategetse.

22 Unkureho umugayo n'igisuzuguriro, Kuko njya nitondera ibyo wahamije.

23 N'abakomeye bicaraga bamvuga nabi, Ariko umugaragu wawe nkibwira amategeko wandikishije.

24 Kandi nishimira ibyo wahamije, Ni byo bingīra inama.


DALETI

25 Umutima wanjye womatanye n'umukungugu, Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

26 Nagutekerereje inzira zanjye uransubiza, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.

27 Umenyeshe inzira y'amategeko wigishije, Kugira ngo nibwire imirimo itangaza wakoze.

28 Umutima wanjye urijijwe n'agahinda, Nkomeza nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

29 Unkureho inzira y'ibinyoma, Umpere amategeko yawe ubuntu.

30 Nahisemo inzira y'umurava, Nashyize amateka yawe imbere yanjye.

31 Nomatanye n'ibyo wahamije, Uwiteka, ntunkoze isoni.

32 Nzagenda niruka mu nzira y'ibyo wategetse, Ubwo uzagūra umutima wanjye.


HE

33 Uwiteka, ujye unyigisha inzira y'amategeko wandikishije: Kugira ngo nyitondere kugeza ku mperuka.

34 Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; Nyitondereshe umutima wose.

35 Uncishe mu nzira y'ibyo wategetse, Kuko ari byo nishimira.

36 Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi.

37 Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, Unzurire mu nzira zawe.

38 Ukomereze umugaragu wawe ijambo ryawe, Ryasezeranijwe abakubaha.

39 Unkureho umugayo ntinya, Kuko amateka yawe ari meza.

40 Dore njya nifuza amategeko wigishije, Unzure ku bwo gukiranuka kwawe.


VAWU

41 Uwiteka, imbabazi zawe zingereho, Ni zo gakiza kawe nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

42 Ni ho nzabona icyo mbwira untutse, Kuko niringira ijambo ryawe.

43 Kandi ntukure rwose ijambo ry'ukuri mu kanwa kanjye, Kuko njya niringira kubona amateka yawe.

44 Ni ho nzajya nitondera amategeko yawe, Ubudasiba iteka ryose.

45 Kandi nzagendana umudendezo, Kuko njya ndondora amategeko wigishije.

46 Nzavugira imbere y'abami ibyo wahamije, Ne gukorwa n'isoni.

47 Kandi nzishimira ibyo wategetse, Ndabikunda.

48 Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda, Kandi nzibwira amategeko wandikishije.


ZAYINI

49 Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe, Kuko wanyiringije.

50 Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, Ni uko ijambo ryawe ryanzuye.

51 Abibone bajya bankoba cyane, Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe.

52 Uwiteka, njya nibuka amateka yawe ya kera, Nkīmara umubabaro.

53 Uburakari bwotsa buramfashe, Ntewe n'abanyabyaha bareka amategeko yawe.

54 Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye, Mu nzu y'ubusuhuke bwanjye.

55 Uwiteka, njya nibuka izina ryawe nijoro, Nkitondera amategeko yawe.

56 Iki ni cyo nahawe: Ni ukwitondera amategeko wigishije.


HETI

57 Uwiteka ni we mugabane wanjye, Navuze yuko nzitondera amagambo yawe.

58 Njya ngushakisha umutima wose kundebana urukundo, Umbabarire, nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

59 Njya ntekereza inzira zanjye, Ngahindurira ibirenge byanjye ku byo wahamije.

60 Ngatebuka sintinde, Kwitondera ibyo wategetse.

61 Ikigoyi cy'abanyabyaha kirambohaboshye, Ariko sinibagirwa amategeko yawe.

62 Mu gicuku nzakanguka ngushimire, Amateka yawe yo gukiranuka.

63 Mbana n'abakubaha bose, N'abitondera amategeko wigishije.

64 Uwiteka, isi yuzuye imbabazi zawe, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.


TETI

65 Uwiteka, wagiriye neza umugaragu wawe, Nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.

67 Ntarababazwa narayobaga, Ariko none nitondera ijambo ryawe.

68 Uri mwiza kandi ugira neza, Ujye unyigisha amategeko wandikishije.

69 Abibone bajya bandemera ibinyoma, Ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yawe umutima wanjye wose.

70 Imitima yabo ihonjotse nk'ibinure, Ariko jyeweho nishimira amategeko yawe.

71 Kubabazwa kwangiriye umumaro, Kugira ngo nige amategeko wandikishije.

72 Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay'igiciro kuri jye, Kiruta icy'ibice ibihumbi by'ifeza n'izahabu.


YODI

73 Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye, Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse.

74 Abakūbaha bazandeba bishime, Kuko niringira ijambo ryawe.

75 Uwiteka, nzi yuko amateka yawe ari ayo gukiranuka, Kandi yuko umurava ari wo waguteye kuncisha bugufi.

76 Ndakwinginze, imbabazi zawe zimare umubabaro, Nk'uko ijambo ryawe riri wasezeranije umugaragu wawe.

77 Ibambe ryawe ringereho kugira ngo mbeho, Kuko amategeko yawe ari yo munezero wanjye.

78 Abībone bakorwe n'isoni, Kuko bandenganishije ibinyoma, Ariko jyeweho nzajya nibwira amategeko yawe.

79 Abakūbaha bampindukirire, Kugira ngo bamenye ibyo wahamije.

80 Umutima wanjye utungane mu mategeko wandikishije, Kugira ngo ne gukorwa n'isoni.


KAFU

81 Umutima wanjye ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe, Ariko niringira ijambo ryawe.

82 Amaso yanjye amarwa no kwifuza ijambo ryawe, Nkivuga nti “Uzamara umubabaro ryari?”

83 Kuko mpindutse nk'imvumba y'uruhu iba ku mwotsi, Ariko sinibagirwe amategeko wandikishije.

84 Iminsi y'ubugingo bw'umugaragu wawe ni ingahe? Uzasohoza ryari iteka ku bangenza?

85 Abibone badakurikiza amategeko yawe, Bandimiye amashya.

86 Ibyo wategetse byose ni umurava, Bangenjesha ibinyoma, ntabara.

87 Bashigaje hato bakandimbura mu isi, Ariko sinareka amategeko wigishije.

88 Unzure nk'uko imbabazi zawe ziri, Kugira ngo nitondere ibyo akanwa kawe kahamije.


LAMEDI

89 Uwiteka, iteka ryose, Ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.

90 Umurava wawe uhoraho ibihe byose, Wakomeje isi igumaho.

91 Amategeko yawe ni yo atuma byose bibaho uyu munsi, Kuko byose bigukorera.

92 Iyaba amategeko yawe atari yo munezero wanjye, Cya gihe mba nararimbuwe n'umubabaro wanjye.

93 Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije, Kuko ari yo wanzurishije.

94 Ndi uwawe nkiza, Kuko ndondora amategeko wigishije.

95 Abanyabyaha bajya bantegerereza kundimbura, Ariko nzita ku byo wahamije.

96 Narebye yuko ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira, Ariko amategeko yawe ni magari cyane.


MEMU

97 Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, Ni yo nibwira umunsi ukīra.

98 Ibyo wategetse bituma ndusha abanzi banjye ubwenge, Kuko bihorana nanjye iteka.

99 Mfite ubwenge buruta ubw'abigisha banjye bose, Kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira.

100 Ndajijuka nkarusha abasaza, Kuko njya nitondera amategeko wigishije.

101 Njya ndinda ibirenge byanjye inzira mbi zose, Kugira ngo nitondere ijambo ryawe.

102 Simva mu mateka yawe, Kuko ari wowe wanyigishije.

103 Amagambo yawe aryohereye ubu bugeni mu nkanka zanjye, Arusha ubuki kuryohera mu kanwa kanjye.

104 Amategeko wigishije ampesha guhitamo, Ni cyo gituma nanga inzira z'ibinyoma zose.


NUNI

105 Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.

106 Nararahiye ndabikomeza, Yuko nzitondera amateka yawe yo gukiranuka.

107 Ndababazwa cyane, Uwiteka, unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

108 Uwiteka ndakwinginze, Wemere amaturo y'akanwa kanjye ava mu rukundo, Kandi ujye unyigisha amateka yawe.

109 Ubugingo bwanjye buri mu kaga iteka, Ariko sinibagirwa amategeko yawe.

110 Abanyabyaha bajya bantega ikigoyi, Ariko sinyobe amategeko wigishije.

111 Ibyo wahamije nabyendeye kuba umwandu wanjye iteka, Kuko ari byo byishimo by'umutima wanjye.

112 Nshyize umutima wanjye ku gusohoza amategeko yawe, Iteka ryose kugeza ku mperuka.


SAMEKI

113 Nanga ab'imitima ibiri, Ariko amategeko yawe ndayakunda.

114 Ni wowe bwihisho bwanjye n'ingabo inkingira, Niringira ijambo ryawe.

115 Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi, Kugira ngo nitondere ibyo Imana yanjye yategetse.

116 Umbere ubwishingikirizo nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije, Kugira ngo mbeho ne kuzakozwa isoni n'ibyiringiro byanjye.

117 Undamire nzaba mu mahoro, Njye nitondera amategeko wandikishije.

118 Wasuzuguye abiyobagiza bose amategeko wandikishije, Kuko uburiganya bwabo ari ibinyoma.

119 Ukuraho abanyabyaha bo mu isi bose nk'inkamba, Ni cyo gituma nkunda ibyo wahamije.

120 Umubiri wanjye uhindishwa umushyitsi no kugutinya, Kandi ntinya amateka yawe.


AYINI

121 Njya nkora ibihūra n'amateka n'ibyo gukiranuka, Ntundekere abampata.

122 Wigwatirize yuko uzagirira neza umugaragu wawe, Abībone be kumpata.

123 Amaso yanjye amarwa no kwifuza agakiza kawe, N'ijambo ryawe ryo gukiranuka.

124 Ujye ugirira umugaragu wawe ibihwanye n'imbabazi zawe, Kandi unyigishe amategeko wandikishije.

125 Ndi umugaragu wawe umpe ubwenge, Kugira ngo menye ibyo wahamije.

126 Igihe gikwiriye cyo gukora k'Uwiteka kirasohoye, Kuko bahinduye ubusa amategeko yawe.

127 Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse, Nkabirutisha izahabu naho yaba izahabu nziza.

128 Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye, Kandi nanga inzira z'ibinyoma zose.


PE

129 Ibyo wahamije ni ibitangaza, Ni cyo gituma umutima wanjye ubyitondera.

130 Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge.

131 Nasama akanwa nkahagira, Kuko nifuza amategeko yawe.

132 Unkebuke umbabarire, Nk'uko umenyereye kubabarira abakunda izina ryawe.

133 Ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe, Gukiranirwa kose kwe kuntegeka.

134 Uncungure ne guhatwa n'abantu, Kugira ngo nitondere amategeko wigishije.

135 Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unyigishe amategeko wandikishije.

136 Amaso yanjye atembyemo imigezi y'amazi, Kuko batitondera amategeko yawe.


TSADE

137 Uwiteka, uri umukiranutsi, Amateka yawe aratunganye.

138 Ibyo wahamije wabitegekesheje gukiranuka, N'umurava nyakuri.

139 Ishyaka ryanjye rirandimbuye, Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe.

140 Ijambo ryawe ryaravugutiwe cyane, Ni cyo gituma umugaragu wawe ndikunda.

141 Ndoroheje baransuzugura, Ariko sinibagirwa amategeko wigishije.

142 Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw'iteka ryose, Amategeko yawe ni ukuri.

143 Agahinda n'umubabaro biranteye, Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye.

144 Ibyo wahamije ni ibyo gukiranuka iteka ryose, Umpe ubwenge kugira ngo mbeho.


KOFU

145 Ntakishije umutima wose, Uwiteka nsubiza, Nzitondera amategeko wandikishije.

146 Ndagutakiye nkiza, Kugira ngo nitondere ibyo wahamije.

147 Njya nzinduka umuseke utaratambika ngataka, Amagambo yawe ni yo niringira.

148 Amaso yanjye abanziriza ibicuku, Kugira ngo nibwire ijambo ryawe.

149 Umva ijwi ryanjye nk'uko imbabazi zawe ziri, Uwiteka, unzure nk'uko iteka ryawe riri.

150 Abangenjesha igomwa baregereye, Bishyize kure y'amategeko yawe.

151 Uwiteka, uri bugufi, Ibyo wategetse byose ni ukuri.

152 Uhereye kera namenyeshejwe n'ibyo wahamije, Yuko wabikomeje iteka ryose.


RESHI

153 Ita ku mubabaro wanjye unkize, Kuko ntibagirwa amategeko yawe.

154 Umburanire uncungure, Unzure nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

155 Agakiza kari kure y'abanyabyaha, Kuko batarondora amategeko wandikishije.

156 Uwiteka, imbabazi zawe zirakomeye, Unzure nk'uko amateka yawe ari.

157 Abangenza n'abanzi banjye ni benshi, Ariko sinteshuka ngo mve mu byo wahamije.

158 Nabonye abava mu isezerano ndabīnuba, Kuko batitondera ijambo ryawe.

159 Ita ku rukundo nkunda amategeko wigishije, Uwiteka, unzure nk'uko imbabazi zawe ziri.

160 Indunduro y'ijambo ryawe ryose ni ukuri, Amateka yawe yo gukiranuka ahoraho iteka ryose hadasigaye na rimwe.


SHINI

161 Abakomeye bajya bangenzereza ubusa, Ariko amagambo yawe ni yo ahindisha umushyitsi umutima wanjye.

162 Nishimira ijambo ryawe, Nk'ubonye iminyago myinshi.

163 Nanga ibinyoma, mbyanga urunuka, Ariko amategeko yawe ndayakunda.

164 Uko bukeye ngushimira karindwi, Amateka yawe yo gukiranuka.

165 Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, Nta kigusha bafite.

166 Uwiteka, njya niringira agakiza kawe, Kandi ngakora ibyo wategetse.

167 Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije, Kandi mbikunda rwose.

168 Njya nitondera amategeko wigishije n'ibyo wahamije, Kuko inzira zawe zose ziri imbere yawe.


TAWU

169 Uwiteka, gutaka kwanjye kukwegere, Umpe ubwenge nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

170 Kwinginga kwanjye kujye imbere yawe, Unkize nk'uko ijambo ryawe ryasezeranije.

171 Iminwa yanjye ivuge ishimwe, Kuko unyigisha amategeko wandikishije.

172 Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe, Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka.

173 Ukuboko kwawe kube kwiteguye kuntabara, Kuko nahisemo amategeko wigishije.

174 Uwiteka, njya nifuza agakiza kawe, Kandi amategeko yawe ni yo munezero wanjye.

175 Umutima wanjye ubeho kugira ngo ugushime, Amateka yawe antabare.

176 Nayobye nk'intama izimiye, Shaka umugaragu wawe, Kuko ntibagirwa amategeko yawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan