Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 118 - Bibiliya Yera

1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

2 Abisirayeli bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

3 Inzu y'aba Aroni ivuge iti “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

4 Abubaha Uwiteka bavuge bati “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

5 Ubwo nari mu mubabaro nambaje Uwiteka, Uwiteka aranyitaba anshyira ahantu hagari.

6 Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, Umuntu yabasha kuntwara iki?

7 Uwiteka ari mu ruhande rwanjye arantabara, Ni cyo gituma nzabona icyo nshakira abanzi banjye.

8 Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abantu.

9 Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abakomeye.

10 Amahanga yose yarangose, Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura.

11 Yarangose ni koko yarangose, Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbura.

12 Bangose nk'inzuki, Bazima nk'umuriro w'amahwa, Mu izina ry'Uwiteka ndayarimbuye.

13 Wansunikiye cyane kungusha, Maze Uwiteka arantabara.

14 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye, Kandi yahindutse agakiza kanjye.

15 Ijwi ry'impundu bavugiriza agakiza riri mu mahema y'abakiranutsi, Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari.

16 Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gushyizwe hejuru, Ukuboko kw'iburyo k'Uwiteka gukora iby'ubutwari.

17 Sinzapfa ahubwo nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.

18 Uwiteka yampannye igihano cyane, Ariko ntiyampaye urupfu.

19 Munyuguririre amarembo yo gukiranuka, Ndinjiramo nshima Uwiteka.

20 Iryo ni ryo rembo ry'Uwiteka, Abakiranutsi ni bo bazaricamo.

21 Ndagushimira kuko wanshubije, Ukampindukira agakiza.

22 Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka.

23 Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.

24 Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Turawishimiramo turawunezererwamo.

25 Uwiteka, turakwinginze udukize, Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.

26 Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, Tubasabiriye umugisha mu nzu y'Uwiteka.

27 Uwiteka ni Imana y'imbaraga ituvushirije umucyo, Muboheshe igitambo imigozi, Mukijyane ku mahembe y'igicaniro.

28 Ni wowe Mana yanjye y'imbaraga nzagushima, Ni wowe Mana yanjye nzagusingiza.

29 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan