Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 115 - Bibiliya Yera

1 Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bw'imbabazi zawe n'umurava wawe.

2 Kuki abanyamahanga babaza bati “Imana yabo iri he?”

3 Ariko Imana yacu iri mu ijuru, Yakoze ibyo yashatse byose.

4 Ibishushanyo ba bandi basenga ni ifeza n'izahabu, Umurimo w'intoki z'abantu.

5 Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,

6 Bifite amatwi ntibyumva, Bifite amazuru ntibinukirwa,

7 Bifite intoki ntibikorakora, Bifite ibirenge ntibigenda, Kandi ntibivugisha imihogo yabyo.

8 Ababirema bazahwana na byo, N'ubyiringira wese.

9 Wa bwoko bw'Abisirayeli we, wiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.

10 Wa nzu y'aba Aroni we, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.

11 Mwa bubaha Uwiteka mwe, mwiringire Uwiteka, Ni we mutabazi wabo n'ingabo ibakingira.

12 Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha, Azaha umugisha inzu y'Abisirayeli, Azaha umugisha inzu y'aba Aroni.

13 Azaha umugisha abubaha Uwiteka, Aboroheje n'abakomeye.

14 Uwiteka abagwize, Abagwizanye n'abana banyu.

15 Muhawe umugisha n'Uwiteka, Waremye ijuru n'isi.

16 Ijuru ni iry'Uwiteka, Ariko isi yayihaye abantu.

17 Abapfuye ntibashima Uwiteka, Cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.

18 Ariko twebweho tuzajya duhimbaza Uwiteka. Uhereye none ukageza iteka ryose. Haleluya.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan