Zaburi 113 - Bibiliya Yera1 Haleluya. Mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, nimushime, Nimushime izina ry'Uwiteka. 2 Izina ry'Uwiteka rihimbazwe, Uhereye none ukageza iteka ryose. 3 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera, Izina ry'Uwiteka rikwiriye gushimwa. 4 Uwiteka ari hejuru y'amahanga yose, Icyubahiro cye gisumba ijuru. 5 Ni nde uhwanye n'Uwiteka Imana yacu, Ufite intebe ye hejuru cyane, 6 Akicishiriza bugufi kureba, Ibyo mu ijuru n'ibyo mu isi? 7 Akura uworoheje mu mukungugu, Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro, 8 Kugira ngo amwicaranye n'abakomeye, Abakomeye bo mu bwoko bwe. 9 Uwari ingumba mu nzu ye, Amuha kuyibamo yishimye, Ari nyina w'abahungu. Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda