Zaburi 111 - Bibiliya Yera1 Haleluya. Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Mu rukiko rw'abatunganye no mu iteraniro ryabo. 2 Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n'abayishimira bose. 3 Umurimo akora ni icyubahiro n'ubwiza, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. 4 Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso, Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe. 5 Yagaburiye abamwubaha, Azajya yibuka isezerano rye. 6 Yeretse ubwoko bwe imirimo ye uburyo ikomeye, Ubwo yabahaga umwandu w'abanyamahanga. 7 Imirimo y'intoki ze ni umurava no kutabera, Amategeko ye yose arahamye. 8 Yakomerejwe guhama iteka ryose, Yategekeshejwe umurava no gutunganya. 9 Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa, Yategetse isezerano rye kuba iry'iteka, Izina rye ni iryera n'iryo kubahwa. 10 Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge, Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri, Ishimwe rye rihoraho iteka ryose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda