Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 110 - Bibiliya Yera

1 Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.”

2 Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y'ubutware bwawe, Tegeka hagati y'abanzi bawe.

3 Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza aho uri nk'ikime, Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.

4 Uwiteka ararahiye ntazivuguruza ati “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”

5 Umwami Imana ihagaze iburyo bwawe, Izamenagura abami ku munsi w'umujinya wayo.

6 Izacira imanza mu mahanga, Izuzuza ahantu intumbi, Izamenagurira imitwe mu gihugu kinini cyose.

7 Umwami azanywera ku mugezi wo mu nzira, Ni cyo gituma azashyira umutwe we hejuru.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan