Zaburi 11 - Bibiliya Yera1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti “Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?” 2 Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye. 3 Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? 4 Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza. 5 Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n'ūkunda urugomo umutima we urabanga. 6 Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n'amazuku n'umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo. 7 Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda