Zaburi 108 - Bibiliya Yera1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana, umutima wanjye urakomeye, Ndaririmba, ni koko ndaririmbisha ishimwe ubwiza bwanjye. 3 Nebelu n'inanga nimukanguke, Nanjye ubwanjye nzakanguka mbere y'umuseke. 4 Uwiteka, nzagushimira mu moko, Nzakuririmbira ishimwe mu mahanga. 5 Kuko imbabazi zawe ari ndende zisumba ijuru, Umurava wawe ugera mu bicu. 6 Mana, wishyire hejuru y'ijuru, Icyubahiro cyawe kibe hejuru y'isi yose. 7 Ukirishe ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe. 8 Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, Nzagabanya Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti. 9 Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami. 10 Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Abafilisitiya nzabishima hejuru mvuza impundu.” 11 Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza muri Edomu? 12 Si wowe Mana wadutaye, uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu, uzangezayo? 13 Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro. 14 Imana izadukoresha iby'ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda