Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 107 - Bibiliya Yera


IGICE CYA GATANU
( Zab 107—150 )

1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

2 Abacunguwe n'Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k'umwanzi,

3 Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira n'aho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja.

4 Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu wo kubamo.

5 Bicwa n'inzara n'inyota, Imitima yabo igwa isari.

6 Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.

7 Abashorerera mu nzira igororotse, Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo.

8 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

9 Kuko yahagije umutima wifuza, N'umutima ushonje yawujuje ibyiza.

10 Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, Baboheshejwe umubabaro n'ibyuma,

11 Kuko bagomeye amagambo y'Imana, Bagasuzugura imigambi y'Isumbabyose.

12 Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho, Bakagwa ntibagire ubatabara.

13 Maze batakira Uwiteka bari mu makuba, Abakiza imibabaro yabo.

14 Abakura mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, Aca iminyururu yabo.

15 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

16 Kuko yamennye inzugi z'imiringa, Akavuna ibihindizo by'ibyuma.

17 Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, No gukiranirwa kwabyo.

18 Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, Bakegera amarembo y'urupfu.

19 Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo.

20 Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo.

21 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

22 Batamba ibitambo by'ishimwe, Bogeresha imirimo ye indirimbo z'ibyishimo.

23 Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, Bagatundira mu mazi y'isanzure,

24 Barebeye imirimo y'Uwiteka n'ibitangaza bye imuhengeri.

25 Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w'ishuheri, Ushyira hejuru umuraba waho.

26 Barazamukaga bakajya mu ijuru, Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu, Imitima yabo ikayagishwa n'umubabaro.

27 Bakazunga muzunga, Bakadandabirana nk'umusinzi, Ubwenge bwabo bwose bukazinduka.

28 Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.

29 Aturisha uwo muyaga w'ishuheri, Umuraba uratuza.

30 Maze bīshimishwa n'uko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga.

31 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N'imirimo itangaza yakoreye abantu.

32 Bamwogereze mu iteraniro ry'abantu, Bamushimire aho abakuru bicaranye.

33 Ahindura imigezi ubutayu, N'amasōko ayahindura inkamīra,

34 Igihugu cyera agihindura ubutaka bw'umunyu, Ku bw'ibyaha by'abahatuye.

35 Kandi ahindura ubutayu ikidendezi, No mu mburamazi ahahindura amasōko.

36 Aho ni ho aturiza abashonje, Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo,

37 Babibe imirima batere imizabibu, Bibonere imbuto z'umwero.

38 Akabaha umugisha bakagwira cyane, Ntakundire inka zabo ko zigabanuka.

39 Kandi iyo bagabanutse, Bagacishwa bugufi n'agahato n'ibyago n'umubabaro,

40 Asuka igisuzuguriro ku bakomeye, Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira,

41 Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba, Akamugwiriza imiryango nk'umukumbi.

42 Abakiranutsi barabireba bakishima, Ubugoryi bwose bukiziba akanwa.

43 Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z'Uwiteka.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan