Zaburi 106 - Bibiliya Yera1 Haleluya! Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 2 Ni nde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze, Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose? 3 Hahirwa abitondera ibitunganye, Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose. 4 Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe, Ungendererane agakiza kawe, 5 Kugira ngo mbone intore zawe ziguwe neza, Nishimire umunezero w'ubwoko bwawe, Niratane n'umwandu wawe. 6 Twacumuranye na ba sogokuruza, Twarakiraniwe, twakoze ibyaha. 7 Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa, Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi, Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura. 8 Ariko ku bw'izina ryayo, Ibakiriza kugira ngo imenyekanishe imbaraga zayo zikomeye. 9 Ihana Inyanja Itukura irakama, Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu. 10 Ibakiza ukuboko k'umwanzi wabo, Irabacungura ibakura mu kuboko k'umubisha. 11 Amazi arengera ababisha babo, Ntihasigara n'umwe. 12 Maze bizera amagambo yayo, Baririmba ishimwe ryayo. 13 Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze, Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo. 14 Ahubwo bifuriza cyane mu butayu, Bageragereza Imana ahatagira abantu. 15 Ibaha ibyo bayisabye, Ariko imitima yabo iyishyiramo konda. 16 Kandi bagiririra Mose ishyari mu rugo rw'amahema, Na Aroni uwera w'Uwiteka. 17 Ubutaka burasama bumira Datani, Butwikīra abantu ba Abiramu. 18 Umuriro ucanwa mu iteraniro ryabo, Ikirimi cyawo gitwika abanyabyaha. 19 Baremera ikimasa i Horebu, Basenga igishushanyo kivugutiwe. 20 Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo, Bagihindura igishushanyo cy'impfizi irya ubwatsi. 21 Bibagirwa Imana Umukiza wabo, Yakoreye ibikomeye muri Egiputa, 22 Yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu, N'ibiteye ubwoba ku Nyanjya Itukura. 23 Bituma ivuga ko izabarimbura, Kandi iba yarabarimbuye, Iyaba Mose intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cy'inkike, Gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura. 24 Kandi bagaya igihugu cy'igikundiro, Ntibizera ijambo ryayo, 25 Ahubwo bitotombera mu mahema yabo, Ntibumvira ijwi ry'Uwiteka. 26 Bituma amanika ukuboko, Abarahira yuko azabatsinda mu butayu, 27 Kandi azatsinda urubyaro rwabo mu mahanga, Akarutataniriza mu bihugu. 28 Kandi bifatanya na Bālipewori, Barya intonorano z'ibitariho. 29 Uko ni ko bamurakarishije imirimo yabo, Mugiga irabatungura. 30 Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka, Mugiga irashira. 31 Bimuhwanirizwa no gukiranuka, Kugeza ibihe by'abantu byose iteka ryose. 32 Kandi barakariza Uwiteka ku mazi y'i Meriba, Bituma Mose aterwa ibyago na bo. 33 Kuko bagomeye Umwuka w'Uwiteka, Bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye. 34 Kandi ntibarimbura amahanga, Uwiteka yabategetse kurimbura, 35 Ahubwo bīvanga n'amahanga, Biga ingeso zayo. 36 Bakoreraga ibishushanyo by'ibigirwamana byayo, Bibahindukira ikigoyi. 37 Batambiraga abadayimoni abahungu babo n'abakobwa babo, 38 Bavushaga amaraso y'abatariho urubanza, Ni yo maraso y'abahungu babo n'ay'abakobwa babo, Batambiye ibishushanyo by'i Kanāni, Igihugu gihumanywa n'amaraso. 39 Nuko banduzwa n'imirimo yabo, Bagenda basambanisha ingeso zabo. 40 Bituma umujinya w'Uwiteka ucanwa ku bwoko bwe, Yanga urunuka umwandu we. 41 Abashyira mu maboko y'abanyamahanga, Abanzi babo barabatwara. 42 Kandi ababisha babo barabahata, Baragomorwa baba munsi y'ukuboko kwabo. 43 Yabakizaga kenshi, Ariko bakagomeshwa n'imigambi yabo, Bagacishwa bugufi no gukiranirwa kwabo. 44 Ariko yitaga ku mubabaro wabo, Uko yumvaga gutaka kwabo, 45 Akibuka isezerano yabasezeraniye, Akigarura nk'uko imbabazi ze nyinshi ziri, 46 Agatuma bababarirwa, N'ababajyanye ho iminyago bose. 47 Uwiteka Mana yacu udukize, Udutarurukanye udukure mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe. 48 Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Kandi abantu bose bavuge bati “Amen!” Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda