Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 105 - Bibiliya Yera

1 Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.

2 Mumuririmbire, mumuririmbire ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.

3 Mwirate izina rye ryera, Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.

4 Mushake Uwiteka n'imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose.

5 Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke,

6 Mwa rubyaro rwa Aburahamu umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije.

7 Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose.

8 Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.

9 Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, Indahiro yarahiye Isaka,

10 Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Ayikomereza Isirayeli kuba isezerano ridashira.

11 Ati “Ni wowe nzaha igihugu cya Kanāni, Kuba umwandu ukugenewe.”

12 Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu,

13 Bazerera mu mahanga atari amwe, Bava mu bwami bajya mu bundi.

14 Ntiyakundira umuntu ko abarenganya, Yahaniye abami ko babagiriye nabi.

15 Ati “Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.”

16 Ahamagara inzara ngo itere mu gihugu, Avuna inkoni yose bishingikirije, Ni yo mutsima wabo.

17 Atuma umugabo wo kubabanziriza, Ni Yosefu waguriwe kuba imbata.

18 Bababarisha ibirenge bye iminyururu, Bamushyiraho ibyuma,

19 Kugeza aho ijambo ry'Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga.

20 Umwami yaratumye baramubohora, Umutegeka w'amahanga yaramurekuye.

21 Amugira umutware w'urugo rwe, Amubitsa ibintu bye byose,

22 Ngo abohe abakomeye be uko ashaka, Yigishe abakuru be ubwenge.

23 Kandi Isirayeli ajya muri Egiputa, Yakobo atura mu gihugu cya Hamu.

24 Kandi Uwiteka agwiza ubwoko bwe cyane, Abaha gukomera kuruta abanzi babo.

25 Ahindura imitima y'abo ngabo ngo bange ubwoko bwe, Bagira ubwenge bwo kurimbura abagaragu be.

26 Atuma Mose umugaragu we, Na Aroni yatoranije.

27 Bashyira hagati yabo ibimenyetso bye, Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu.

28 Yohereza umwijima atuma riba ijoro, Na bo ntibagomera amagambo ye.

29 Ahindura amazi yabo amaraso, Yica amafi yabo.

30 Igihugu cyabo cyuzura ibikeri, Mu mazu y'abami babo.

31 Arategeka amarumbo y'isazi araza, N'inda mu gihugu cyabo cyose.

32 Abaha urubura mu cyimbo cy'imvura, N'umuriro waka mu gihugu cyabo.

33 Akubita imizabibu yabo n'imitini yabo, Avuna ibiti byo mu gihugu cyabo.

34 Arategeka inzige ziraza, N'uburima bitabarika.

35 Birya n'imboga zose zo mu gihigu cyabo, Birya imbuto z'ubutaka bwabo.

36 Kandi akubita abana b'imfura bose, Bo mu gihugu cyabo arabica, Gukomera kwabo kose ni bo kwari kwatangiriyeho.

37 Akuramo ba bandi, Bafite ifeza n'izahabu, Nta munyantege nke n'umwe, Wari uri mu miryango ye yose.

38 Abanyegiputa bishimira kugenda kwabo, Kuko gutera ubwoba kwabo kwari kubafashe.

39 Asanzura igicu cyo kubatwikīra, N'umuriro wo kubamurikira nijoro.

40 Barasaba azana inkware, Abahaza umutsima wo mu ijuru.

41 Atobora igitare amazi aradudubiza, Atemba ahantu humye haba umugezi.

42 Kuko yibutse ijambo rye ryera, Na Aburahamu umugaragu we.

43 Akurayo ubwoko bwe bwishimye, Intore ze azikurayo ziririmba.

44 Abaha ubutaka bw'abanyamahanga, Batwara ibyo abanyamahanga baruhiye.

45 Bibera bityo kugira ngo bitondere amategeko ye, Bakurikize ibyo yategetse. Haleluya.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan