Zaburi 104 - Bibiliya Yera1 Mutima wanjye, himbaza Uwiteka, Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane, Wambaye icyubahiro no gukomera. 2 Wambara umucyo nk'umwenda, Usanzura ijuru nk'umwenda ukinze mu ihema. 3 Ashinga inkingi z'insenge ze ku mazi, Ibicu abigira igare rye, Agendera ku mababa y'umuyaga. 4 Agira abamarayika be imiyaga, Abagaragu be abagira umuriro waka. 5 Yashyiriyeho imfatiro z'isi, Kugira ngo itanyeganyega iteka. 6 Wayambitse inyanja nk'umwenda, Amazi atwikīra imisozi miremire. 7 Ahungishwa no guhana kwawe, Yirukishwa no guhinda kw'inkuba yawe, 8 (Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka), Agera ahantu wayategekeye. 9 Wayategekeye ingabano atabasha kurenga, Kugira ngo atagaruka akarengera isi. 10 Yohereza amasōko mu bikombe, Imigezi itemba hagati y'imisozi. 11 Inyobwa n'inyamaswa zose zo mu ishyamba, Imparage na zo zishira inyota. 12 Inyoni n'ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi, Bijwigirira mu mashami. 13 Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge ze, Ubutaka buhazwa n'imbuto z'imirimo yawe. 14 Amereza inka ubwatsi, Ameza imboga zo kugaburira abantu, Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka, 15 Na vino yishimisha imitima y'abantu, Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, Kandi ngo umutsima uhe imitima y'abantu gukomera. 16 Ibiti by'Uwiteka birahaga, Imyerezi y'i Lebanoni yateye. 17 Iyo inyoni n'ibisiga byarikaho ibyari, Inzoyo ifite inzu yayo ku miberoshi. 18 Imisozi miremire ni iy'ihene zo mu ishyamba, Ibitare ni ubuhungiro bw'inkwavu. 19 Yashyiriyeho ukwezi kumenyekanisha ibihe, Izuba rizi igihe rirengera. 20 Uzana umwijima rikaba ijoro, Ni bwo inyamaswa zo mu ishyamba zose zisohoka zomboka. 21 Imigunzu y'intare yivugira umuhīgo wayo, Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo. 22 Izuba ryarasa zikagenda, Zikaryama mu masenga yazo. 23 Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo, No ku muruho wabo bakageza nimugoroba. 24 Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy'uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, Isi yuzuye ubutunzi bwawe. 25 Dore iriya nyanja nini ngari, Irimo ibigenda bitabarika, Inyamaswa ntoya n'inini. 26 Ni ho inkuge zigenda, Ni ho Lewiyatani iri waremeye kuyikiniramo. 27 Ibyo byose bigutegerereza, Kugira ngo ubigaburire ibyokurya byabyo igihe cyabyo. 28 Biyora ibyo ubihaye, Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza. 29 Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi, Ubikuramo umwuka bigapfa, Bigasubira mu mukungugu wabyo. 30 Wohereza umwuka wawe bikaremwa, Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya. 31 Icyubahiro cy'Uwiteka gihoreho iteka, Uwiteka yishimira imirimo ye. 32 Ni we ureba isi igahinda umushyitsi, Akora ku misozi igacumba. 33 Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo. 34 Ibyo nibwiye biyinezeze, Nanjye nzajya nishimira Uwiteka. 35 Abanyabyaha barimbuke bashire mu isi, Ababi be kubaho ukundi. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. Haleluya. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda