Zaburi 103 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera. 2 Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. 3 Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose, 4 Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk'ikamba, 5 Agahaza ubusaza bwawe ibyiza, Agatuma usubira mu busore bushya, Bumeze nk'ubw'ikizu. 6 Uwiteka akora ibyo gukiranuka, Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa. 7 Yamenyesheje Mose inzira ze, Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli. 8 Uwiteka ni umunyebambe n'umunyambabazi, Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. 9 Ntakomeza kurwana iteka, Ntagumana umujinya iminsi yose. 10 Ntiyatugiriye ibihwanye n'ibyaha byacu, Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. 11 Nk'uko ijuru ryitaruye isi, Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana. 12 Nk'uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. 13 Nk'uko se w'abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. 14 Kuko azi imiremerwe yacu, Yibuka ko turi umukungugu. 15 Iby'umuntu, iminsi ye imeze nk'iy'ubwatsi, Nk'ururabyo rwo ku misozi ni ko ashisha. 16 Kuko umuyaga urunyuraho rugashira, Ahantu harwo ntihazarumenya ukundi. 17 Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, Zahereye kera kose zizageza iteka ryose, Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo. 18 Ni ko agirira abitondera isezerano rye, Bakibuka amategeko ye bakayakomeza. 19 Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka byose. 20 Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, Mukumvira ijwi ry'ijambo rye. 21 Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda. 22 Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe, Mumuhimbarize ahantu ategeka hose. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda