Zaburi 102 - Bibiliya Yera1 Gusenga k'umunyamubabaro iyo umutima we uguye isari, agasuka amaganya ye imbere y'Uwiteka. 2 Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Gutaka kwanjye kukugereho. 3 Ntumpishe mu maso hawe ku munsi w'umubabaro wanjye, Untegere ugutwi ku munsi ntakiramo, Unsubize vuba. 4 Kuko iminsi yanjye ishirira mu mwotsi, Amagufwa yanjye yaka nk'urumuri. 5 Umutima wanjye umeze nk'ubwatsi bukubiswe urumye, Kuko nibagirwa kurya umutsima wanjye. 6 Ijwi ryo kuniha kwanjye, Ritumye amagufwa yanjye yumatana n'inyama yanjye. 7 Meze nk'uruyongoyongo rwo mu butayu, Mpindutse nk'igihunyira cyo mu misaka. 8 Mba maso, Mpindutse nk'igishwi kiri ku ipfundo ry'inzu cyonyine. 9 Abanzi banjye barantuka umunsi ukira, Abashajijwe no kundakarira bangize intukano. 10 Kuko ndya ivu nk'umutsima, Mvanga ibyo nywa n'amarira, 11 Ku bw'uburakari bwawe n'umujinya wawe, Kuko wanteruye ukanta. 12 Iminsi yanjye ihwanye n'igicucu kirehutse, Kandi numye nk'ubwatsi. 13 Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y'ubwami iteka, Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose. 14 Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye. 15 Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho, Bababarira umukungugu waho. 16 Bizatuma amahanga yubaha izina ry'Uwiteka, N'abami bo mu isi bose bakubaha icyubahiro cyawe, 17 Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni, Kandi abonekanye icyubahiro cy'ubwiza bwe, 18 Yitaye ku gusenga kw'abatagira shinge na rugero, Adasuzuguye gusenga kwabo. 19 Ibyo bizandikirwa ab'igihe kizaza, Ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka. 20 Kuko azaba arebye hasi, ari hejuru ahera he, Uwiteka arebeye isi mu ijuru, 21 Kugira ngo yumve kuniha kw'imbohe, Abohore abategekewe gupfa, 22 Ngo abantu bogereze izina ry'Uwiteka i Siyoni, N'ishimwe rye i Yerusalemu, 23 Ubwo amahanga n'ibihugu by'abami, Bizateranira gukorera Uwiteka. 24 Yacishirije bugufi imbaraga zanjye mu nzira, Yagabanije iminsi yanjye. 25 Ndavuga nti “Mana yanjye, Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye, Imyaka yawe ihoraho ibihe byose. 26 Mbere na mbere washyizeho urufatiro rw'isi, N'ijuru ni umurimo w'intoki zawe. 27 Ibyo bizashira ariko wowe ho uzahoraho, Ibyo byose bizasaza nk'umwenda, Uzabihindura nk'uko imyambaro ikuranwa, Bibe bihindutse ukundi. 28 Ariko wowe ho uri uko wahoze, Imyaka y'ubugingo bwawe ntizashira. 29 Abana b'abagaragu bawe bazahora mu gihugu, Urubyaro rwabo ruzakomerezwa imbere yawe.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda