Zaburi 101 - Bibiliya Yera1 Zaburi ya Dawidi. Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera, Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe. 2 Nzitondera kugendera mu nzira itunganye, Uzaza aho ndi ryari? Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye, 3 Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye. Nanga imirimo y'abiyobagiza, Ntizomekana nanjye. 4 Umutima ugoramye uzamvaho, Sinzamenya ikibi. 5 Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura, Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira. 6 Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane, Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera. 7 Uriganya ntazaba mu nzu yanjye, Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye. 8 Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose, Kugira ngo ndimbure inkozi z'ibibi zose, Nzimare mu rurembo rw'Uwiteka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda