Zaburi 100 - Bibiliya Yera1 Zaburi yo gushima. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, 2 Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba. 3 Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye. 4 Mwinjire mu marembo ye mushima, No mu bikari bye muhimbaza, Mumushime, musingize izina rye. 5 Kuko Uwiteka ari mwiza, Imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Umurava we uhoraho ibihe byose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda