Zaburi 1 - Bibiliya YeraIGICE CYA MBERE ( Zab 1—41 ) 1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha, Ntiyicarane n'abakobanyi. 2 Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. 3 Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. 4 Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga. 5 Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka, N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi. 6 Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi, Ariko inzira y'ababi izarimbuka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda